28/06/2023
https://m.facebook.com/story.php?story_fbid=624418176449581&id=100066442131848&mibextid=ZbWKwL
YEZU NDAKWIZERA!
Buri munsi mu ishuri rya Mutagatifu Mama Fawustina.
Pj 49
Igihe mbibwiye umupadiri mu ntebe ya Penetensiya yaransubije ati:"«lbyo ni wowe bireba. Arambwira ati « Shushanya ishusho y' Imana mu mutima wawe." Igihe mvuye mu ntebe ya Penetensiya nongera kumva aya magambo ngo: «ishusho yanjye iri mu mutima wawe. Ndifuza ko habaho umunsi mukuru w'Impuhwe. Ndashaka ko iyo shusho uzashushanyisha ikaramu ihabwa umugisha ku mugaragaro, ku cyumweru cya mbere nyuma ya ya Pasika; icyo cyumweru kigomba kuba umunsi mukuru w'Impuhwe.