24/08/2023
Nzagupfira (Kinyarwanda Version)
Episode ya 1
Nzagupfira, ni inkuru uzasangamo ubuzima ducamo umunsi ku wundi, ubu butuma twisanga mu rukundo. Uzabasha kumva ukuntu bamwe mu bo iyi nkuru ishingiyeho bazarwana inkundura ngo babashe kwegukana abo bakunze, abandi na bo bakiyemeza no kuzahara amagara yabo, bagamije kurwanirira abo imitima yabo yakunze kuruta uko yikunda. Uzumva ukuntu Imana igenda iturwanirira; aho umwanzi aciye icyobo, Umuremyi akahaca icyanzu mu buryo tutigeze dutekereza. Ibanga ryo kumenya aho ibyo byose biri, nta rindi ritari ugukurikira iyi nkuru buri gihe, kuko gucikwa n'igice na kimwe mu bigize sizoni eshatu ziyigize, bizatuma uzajya uhora wibaza uti: "Byagenze bite kugira ngo bigende kuriya?" Jya uba hafi buri gihe nk'aya masaha. Niba uri umubyeyi, ntuzagire impungegenge ngo ubuze umwana wawe gukurikira iyi nkuru, kuko nta bibi biyirimo, ahubwo izamufasha kwiga uko yakwitwara. Ni inkuru ushobora gusomera umuryango wawe wose nta we uheje, kandi buri wese akagira icyo ayikuramo. Ni inkuru igenewe buri wese. Hanyuma wowe wigeze kuyisoma, ntibikubuze kuyisoma kuko iyi ari imwe wasomye ariko ivuruye. Bivuze ko hari ibizavanwamo, ibindi byongerwemo, ariko byose bikorwe hagamijwe gutuma inkuru irushaho kukunogera. Ngaho injira mu isi y'inkuru utegurirwa n'umwanditsi Imana yazanye ku isi ngo azigishe benshi biciye mu nkuru yandika.
Muhorakeye ni umwana w'umukobwa wakuze atozwa gukora imirimo yose yo mu rugo. Yakuze abana na nyirakuru, wari utuye mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Nyabinoni.
Umunsi umwe ubwo yari yajyanye na nyirakuru guhinga, Nyirakuru yaje kunanirwa, ariko ananirwa hasigaye gutera intabiri aho bari bamaze guhinga. Nyirakuru yari afite imyaka nka 60. Rero umunaniro we wari ufite ishingiro. Umwuzukuru we rero yateye iyo ntabire, ariko ubwo yari arimo abikora, uwo mukecuru yari yakomeje kumwitegereza cyane, areba ukuntu iyo nkumi yaterega neza iyo mbuto y'ibijumba, acamo ingeri ngeri, akayitera atayicurikiranyije. PART 2 DOWN